08-02-2000 --- 09-02-2016
Ni uko nyine kuri iyo taliki,
Uba urangije missiyo inaha,
Wambuka hakurya iyooo
Ugana kwa Nyiringabo
Ujya kuvuga amacumu.
Uba urangije missiyo inaha,
Wambuka hakurya iyooo
Ugana kwa Nyiringabo
Ujya kuvuga amacumu.
Udusiga ino, twumiwe
Twihebye, ikirere cyijimye
Twese twibaza ngo ejo bite?
Bamwe bati kababayeho,
Inshuti ziti nimuhumure sha,
Byange bikunde muzaba abagabo.
Twihebye, ikirere cyijimye
Twese twibaza ngo ejo bite?
Bamwe bati kababayeho,
Inshuti ziti nimuhumure sha,
Byange bikunde muzaba abagabo.
Ubona usige ntangiye epelemu
Ntuhabe nagaradiwetinze,
Ngo ufate ka giswi nawe widunde,
Uti wa muswa yabaye umugabo.
Ntuhabe nagaradiwetinze,
Ngo ufate ka giswi nawe widunde,
Uti wa muswa yabaye umugabo.
Ibaze iyo uba uhari ugafata agatsitsimuzo,
Igihe za license zabaga zibyiganira mu marembo,
Hahandi imbere ya ya bungalo.
Igihe za license zabaga zibyiganira mu marembo,
Hahandi imbere ya ya bungalo.
Ubwo se wamenye ko ka gasore,
Wasize kagikora pipi ku buriri
Kitamuyemo ingenieur ukiri mu ruganda.
Vugana na Mariya ahubwo n'ibindi bimanuke.
Wasize kagikora pipi ku buriri
Kitamuyemo ingenieur ukiri mu ruganda.
Vugana na Mariya ahubwo n'ibindi bimanuke.
Ehhh uziko nibagiwe iby'ingenzi di.
Uwatukwereka twahuye twese,
Ngo urebe amashami yagushibutseho.
Igiti cyabaye inganzamarumbo daaa.
Uwatukwereka twahuye twese,
Ngo urebe amashami yagushibutseho.
Igiti cyabaye inganzamarumbo daaa.
Harimo Imena n'Indekwe z'ingeri zose,
Harimo ba Lindwa, dufite ba Ganza,
Turahirwa, ba Shema n'abandi bari imbere,
Mbese haba habura wowe n'abo muri kumwe hirya iyo.
Harimo ba Lindwa, dufite ba Ganza,
Turahirwa, ba Shema n'abandi bari imbere,
Mbese haba habura wowe n'abo muri kumwe hirya iyo.
Reka aliko nkubwire, burya ntiwanahabuze cyane,
Kuko ba Tante, ba Oncles na ba babaturanyi,
(abeza gusa aliko, nawe ntukabye da) batubaye hafi pe.
Kuko ba Tante, ba Oncles na ba babaturanyi,
(abeza gusa aliko, nawe ntukabye da) batubaye hafi pe.
Ubundi rero za bulletin watubazaga,
Twazerekaga Tante Marie Brigitte Mukashema.
Agafatanya na Tonton Gatera Valentin,
Uwo baha biscuit bakayimuha bamuhemba,
Uwo bakurura amatwi bakayakurura bamuhanura,
Tukazana abakazana n'abakwe,
Bakabizihiza, ni uko tugira dutya
Tubona tubaye abagabo n'abagore bahamye.
Imigisha mwasize mudusabiye n'iyo mwohereza,
Nayo duhora tubona itugeraho pe.

Reka rero nkureke unaganire n'abandi,
Bose ubadusuhurize, uti abana barabasuhuza,
Uti kandi ibihe bigoye babiteye umugongo.
Bose ubadusuhurize, uti abana barabasuhuza,
Uti kandi ibihe bigoye babiteye umugongo.
Yezu na Nyina ( mucuti wawe),
Batubwirire Nyiringabo akomeze abadufatire neza.
Udusuhurize ba Maman, ba Tontons, ba Tantes,
Cya Serge ukiduhoberere cyane,
N'abandi bose mwatwikebanuye mujyanye raporo.
Batubwirire Nyiringabo akomeze abadufatire neza.
Udusuhurize ba Maman, ba Tontons, ba Tantes,
Cya Serge ukiduhoberere cyane,
N'abandi bose mwatwikebanuye mujyanye raporo.
Kugeza duhuye imbonankubone,
Tubagendana mu mitima,
Duharanira kubahesha Ishema.
Tubagendana mu mitima,
Duharanira kubahesha Ishema.
Ton Fils Camarade.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire