Burya inshuro nyinshi ku wa gatanu iyo
numva narakoze koko kandi naniwe, nyuzamo ngasohoka ahantu bafite umuziki
ufatika koko, ni uko nkaruhura umutwe.
Aliko rero, singenzwa na kamwe. Igihe
abandi babyina bashyizweyoooo, mba nitegereza DJ. Ku batajya basohoka, DJ ni wa
mugabo (cyangwa umugore, dore ko DJ Anita abasore bamurusha ari bake), uba ari
kungikanya imiziki abafasha kwinjoyinga nk’uko tubyita.
Nkareba uko asunika
indirimbo azungikanya, avanamo iyoroheje ashyiramo ikakaye, avanamo ituma
abantu bafatana indumane, agataho ituma babyina bitarutsa, bameze nk’abatongana, nkamureba ngatwarwa
peeee, nkumva ayanjye ashizemo.
Noneho rero, ejo numvise bavuga ko liste y'abashaka kuziyamamaza mu nzego z'ibanze yamaze gukorwa, mpita
ntangira kwibaza ngo harya ubu nzatora umuyobozi umeze ute ?
![]() |
Uko Intebe ya Mayor iba iteye, iri hagati y'ibendera n'ikirangantego by'u Rwanda. Ihatanirwa na benshi, aliko inasaba byinshi. |
Mpita nibuka uko njya mbona ba DJ bateye, imyitwarire yabo, mu rwego rwo kwiteganyiriza, mfata umwanzuro ko nta mukandida nzatora atari DJ. Reka mbabwire impamvu 7 nzashingiraho ntora DJ.
Ese ubundi DJ ni umuyobozi ?
Impamvu nshobora kuzatora DJ ni uko
nabonye nawe ari umuyobozi mu bandi.
Iyo ari inyuma ya biriya byuma aba afite
inshingano zo kuryohereza abo ayobora mu kwishimisha akoresheje umuziki.
Cyo kimwe nk’uko Mayor aba ari ku Karere agomba kuyobora abaturage b’akarere ke, kugera ku byo bamutoreye kubagezaho.
Cyo kimwe nk’uko Mayor aba ari ku Karere agomba kuyobora abaturage b’akarere ke, kugera ku byo bamutoreye kubagezaho.
Aba afite utwuma twinshi, buri kose kagira
icyo kamara ku buryohe bw’igitaramo kandi uko adukirigita, adukaraga, ibyishimo
birazamuka cyangwa bikamanuka.
Umuyobozi nka Mayor, nawe usanga afite udushami twinshi aho ayobora, ku buryo uburyo utwo dushami atwifashisha neza kandi twose, bifatanya mu kugeza abamutoye ku iterambere bamwifuzagaho. Ngaho uburezi, ubutabera, ubukungu, ubuzima burimo na mitieweri, imibereho myiza n'ibindi.

DJ tumuhitamo ngo atugeze ku byishimo
by’umuziki naho Mayor n’abandi tukabatora ngo batugeze ku iterambere. Reka
turebe impamvu nzatora DJ, njyewe.
Mixer y'Akarere: Nk'uko DJ asobekeranya izi buton aryoshya umuziki, Mayor n'ikipe ye, basobekeranya byinshi bitandukanye ngo batuzanire iterambere rirambye. |
Impamvu ya 1: DJ wa nyawe akunda akazi ke, na mbere yo gutangira kugakora.
Icyo
maze kubona ku ba DJ benshi, baba bakunda akazi kabo, mbere y’uko bahamagarirwa
kugakora ngo bakabonemo umushahara. DJ wa nyawe wese aho umusanze, usanga ari kubaza
abantu ngo ni iyihe ndirimbo yasohotse ihitinga (igezweho). Usanga agendana
flash disk, yakumvana indirimbo nziza ati wayimpaye. Iyo afite ubushobozi agura
software akajya yitoreza iwe mu cyumba mbere yo kuza imbere y’abantu. Iyo nta
bushobozi atelechargea ka Virtual DJ,
aliko akabanza akadija iwe mu cyumba yiryohereza ari nako animenyereza.
Ese muri ariya matora, nzabona Mayor cyangwa undi muyobozi, uhora atekereza ngo abaturage nibantora nzabageza ku
ki? Wahoranaga ishyaka ryo kuyobora akiri umunyeshuri mu mashuri kugira ngo ajye
afasha bagenzi be kugera ku byabavanye iwabo? Wigeze kwiyamamaza aho atuye, mu z’ibanze
zidahemberwa, kubera ko ashaka gufasha aho atuye?
Uzagenda
muri TXL cyangwa V8, akagenda asoma kuri za IPad areba uko uturere twa Singapour
twateye imbere? Akagenda yibaza ngo ese ubu abaturage ejo ni iki bankeneyeho?
Umuyobozi utekereza kuyobora, agatekereza ibyo azageza ku baturage mbere yo
gutekereza TXL cyangwa Fortuner tuzamugurira mu misoro yacu kandi we ntayisorere? Uzatekereza icyo amasoko azatangwa mu Karere azasigira
abaturage b’akarere ayobora mbere yo gutekereza icyo ayo masoko ashobora kuzasiga nk'icya cumi?
Nimbura
umukandida nk’uwo nzitorera DJ n’ubundi kuyobora wabyiga, aliko gukunda akazi ukora,
cyane cyane gukunda abo ugakorera bakakugejejeho ibyo nta we ubyiga akuze.
Impamvu ya 2: DJ wa vrai vrai, mbere yo kuzamura volume y’indirimbo abanza kureba uko imbaga acurangira iyakiriye
Nkunda ukuntu Dj abanza gusogongeza abakiriya ku ndirimbo iyo ashaka kumva uko bayakiriye. Ayinjiza mu yindi, bijya kugira injyana imwe akareba uko bayakiriye. Akenshi bavugiriza akaruru rimwe, n’abicaye ukabona barahagurutse. Akaba ayishyizemo nta bwoba, akabona kuzamura volume.
Ese nzabona umuyobozi utekereza ku byemezo bishya, mbere yo kubishyira mu bikorwa, akabanza akaza ku mudugudu, cyangwa se akohereza abo mu ikipe ye, kutubaza uko tubibona. Nataza kumbaza, yayitera sinyibyine, ntibazavuga ngo nigomeka ku buyobozi. Sinshaka umuyobozi uzicara iyooo ku karere, ngo atuyoboze telekomande, ngo ajye afata ibyemezo yohereza nk’aho ari bombo ari koherereza abana mu rugo. Ni twe tuzi ibitubereye aho dutuye, dukeneye umuyobozi uzajya aza tukaganira ku bigomba kudukorerwa, ntabidutureho nk’aho twebwe bitatureba. Akibera iyooo, tukakazongera kumubona ari uko manda ya mbere irangiye, agarutse kudusaba amajwi.
Nimbura umuyobozi nk’uwo nzitorera DJ. Ubuyobozi nawe yazabwiga aliko kubanza kubaza abakiriya be ibyo bamwifuzaho asanzwe abizi.
Impamvu ya 3: DJ wa nyawe, yumva ibyifuzo by’abo ari
gucurangira
Aho
nagendeye ba DJ bacuranga hose, sindabona DJ ushyiramo indirimbo ngo abyine wenyine yiryohereze,
abaje aho barebera. Ahubwo ayishyiramo, batwarwa nawe akizihirwa kuko
yabagejeje ku munezero baje kumushakaho. Mbese ashyira inyungu z’abo ayobora
imbere y’inyungu ze bwite. Niyo mpamvu mvuga ko DJ ari umuyobozi
w’icyitegererezo.
Umuyobozi
nzatora, yagombye kuba ari umuntu mbere yo gutekereza inyungu ze, zaba
iz’amafaranga, zaba iz’amarangamutima, zaba iz’abo mu muryango we cyangwa abo
biganye,… agomba kubanza gutekereza ku baturage bamutoye, bamushyize muri uwo
mwanya. Kabone n’iyo byaba rimwe na rimwe bimushaririye mu nyungu ze.
Ari ibyo DJ w’umu rasta yajya ahozamo reggae, ubwo yajya acurangira aba rasta gusa. Ubwo najye bampaye mixer najya mbashyiriramo inyarwanda gusaaaa. Si uko bimera mu bu DJ, no mu buyobozi ni uko.

umukandida nk’uwo, nzitorera DJ, n’ubundi asanzwe yumva ibyifuzo byanjye, dore ko iyo mbasabye n'inyarwanda bayishyiramo kandi zimwe zitabyinika nk'inzayirwa. .
Impamvu ya 4: DJ wa
nyawe amenya uko yungikanya indirimbo
Nta
kintu kinshimisha nk’ukuntu DJ yungikanya indirimbo, agahera nka saa yine
z’ijoro akageza saa kumi za mu gitondo abantu baryohewe, babyina, baseka
utarumva hari n’umwe umuvugirije induru. Ni uko indirimbo ze aba yazipanze
neza. Akava ku zoroheje nk’ingwatiramubiri za slow, akanyura kuri zouk ajya
kuri ragae na rap. Yabona nta bakundanye benshi bahari agahera kuri reggae ajya
kuri rap na R & B. Yabona abantu batangiye kunanirwa, akagaruka asubira
inyumaaaa kugera aho yahereye. Ndabikunda cyane.
Umuyobozi
nshaka ni nk’uwo. Ugomba Uzajya amenya uko atugezaho ibyemezo, nta kuduhutaza. Ntushobora
kuba utarabasha gushyira abantu bose muri mutuelle da santé ngo ubyuke ubabwira
ko inka zabo n’ihene zigomba kugira ubwishingizi kwa veterinaire, ahhhh aha
nanjye umenya nkabije. Ukabyuka mu gitondo ngo urabona moto ziteza umutekano
muke ngo urazihagaritse mu Karere cyangwa Intara uyobora, kandi utarashyiraho uburyo bunogeye busimbura moto.
Umenya hari igihe
byari byanabaye, ni uko DJ mukuru yahabaye, agasubiza inyuma iyo ndirimbo, naho
ubundi abakunda Kawasaki twari turirimbye urwo tubonye.
Ntiwatekereza icyemezo nimugoroba, ngo mu gitondo uhite woherereza message abayobozi b'imidugudu ngo nibashyire mu bikorwa. Urabanza ugafata akanya, ukagisuzuma, ukabaza Njyanama zikuri hafi, nazo zikabaza iziziri mu nsi. Bikazagera ku muturage, yarateguwe mu mutwe. Ibitari ibyo, wazeguzwa utararangiza kwishyura TXL yacu, ukaririmba urwo ubonye.
Niwiyamamaza rero, nkamenya ko ibyo utabyujuje, nzitorera DJ, ibindi azabyiga yageze muri ya ntebe iba hagati y'ibendera n'ikirangantego by'u Rwanda.
Impamvu ya 5: DJ wa nyawe ntabyuka mu gitondo ngo ajye imbere y’abantu gucuranga, ataritoje.
Impamvu ya 5: DJ wa nyawe ntabyuka mu gitondo ngo ajye imbere y’abantu gucuranga, ataritoje.
Mu makuru nabashije kwegeranya, nta muntu
wigira kudija ku bantu benshi kandi bamwishyuye. Kubera impano baba bifitemo
n’urukundo bakunda umwuga, usanga baratangiye kera kubikora. Usanga mu minsi mikuru ku ishuri ari bo babaga bari
gukaraga ikaramu muri kasete, bashyiramo indirimbo ari uko indi irangiye. Icyo
nshaka kuvuga ni uko nta mu DJ ubyuka kubera ko inzara imwishe, ngo yegure lap
top ajye kuba DJ.
Ninjya gutora nzabanza mbaze uwo mukandida
ahandi yayoboye. Ese akiga primaire bagenzi be bamubonagaho amavuta wa mugani wa ba ba Apotres bateye? Ese muri secondaire
yigeze ayobora n’ameza rimwe muri refectoire basi? Ese byibuze yabaye umuyobozi
wa chambrete ? Na Bibiliya iravuga ngo uwabaye umwizerwa muri duke,
ashobora no kuyobora muri byinshi. Utarigeze yitanga ngo ayobore aho byari
ubuntu, ni iki kitwizeza ko atagiye kuyobora kubera ko harimo Fortuner/TXL, lumpsum, airtime na RAMA. Ikindi
kandi nk’uko bitaryohera umurwayi kuvurwa n’umuntu wiga, aho u Rwanda rugeze
numva ntashaka umuntu uzaza kunyigiraho kuyobora.
Nimbura umukandida wabyitoreje mbere, nzatora DJ we byibuza aba yaramaze kwitoza.
Impamvu ya 6: DJ wa nyawe aba yifitemo icyizere mu byo akora
Impamvu ya 6: DJ wa nyawe aba yifitemo icyizere mu byo akora
N’ubwo
DJ abanza kubaza abo acurangira aliko iyo bibaye ngombwa afata ibyemezo kandi
akigira mo icyizere. Aba yiteguye kumva ibitekerezo bikarishye bituruka mu
bantu ayoboye, akanihanganira ko bamwe bashobora kuba bamurusha kumenya ibyo
akora. Erega nta we umenya byose. Iyo bamwemeje ko abihije, aremera agahindura kandi ntiyumve ko
bamusuzuguye.
Mu
matora ndashaka umuyobozi wifitemo icyizere. Wumva ko kumuha igitekerezo
kinyuranye n’ibyo atekereza atari ukumupinga. Nta kibazo ku bayoborwa nko
kugira umuyobozi utiyizera. Abanyarwanda aho tugeze, tumaze kujijuka bihagije,
umuntu nk’uwo yatudindiza kurusha uko yadufasha. Byaba byiza rero niba wowe
ushaka ko nguha ijwi ryanjye, ubanze wigirire ikizere kuko byazakugora kwemeza
abanyarwanda bo muri jenerasiyo ya 4
(4G), keretse ukoresheje imigeri kandi ntikigezweho.
Nimbaza
ngasanga mu bakandida mfite, nta wifitiye ikizere urimo, nzashaka DJ mutore, asanzwe yiyizera
ibindi azabyigira mu kazi.
Impamvu ya 7: DJ wa nyawe ntajya yihisha abo ari gucurangira
Abajya basohoka bambera abagabo, buri gihe DJ aba ari ahantu hagaragara, ku buryo anacuranga mumureba na feedback ikamugeraho byihuse.
Sinkeneye ko Mayor cyangwa abo mu ikipe ye, bakorera ahantu hadafunze, aliko dukeneye ko aba umuntu utagoye kumugeraho igihe umukeneye. Erega uje kureba umuyobozi wese ntaba azanye ibibazo, hari n'ababa baje kumufasha mu gushaka ibisubizo by'ibibazo yibaza mu gace ayobora.
Ese kuki umara kuyivana muri Akagera Motors, ndavuga TXL cyangwa Fortuner, icya mbere kikaba kuyishyiraho ibirahure bya fume? Kuki udashaka ko nutambuka, Birikunzira na Mbibatezeho bagupepera bakwishimiye? Njye ntewe ishema n'ibyo ndi kugeza ku bantu, sinajya ngenda nihishe inyuma y'ibirahure mba ndoga Nkomokomo.
Ese kuki bije y'akarere na DDP (district development plan) ubigira ubwiru wowe na Njyanama? Manukaaa, unabanze urebe ko Nyiramfikije yibonamo? Ubaze wa muhungu bita Kajisho (n'ubwo atari byiza) ko abona abafite ubumuga bibonamo. Ese kuki wizera cyane ibyo ba Gitifu bakubwiye, ukaguma inyuma y'inzugi. Erega nabo ni abantuuu. Garagaraaaa, uzabaze ntuzeee ko mu byo yazize hatarimo kwiherera mu munyenga w'iyo ntebe iri hagati y'ibendera n'ikirangantego.
Mayor rero, numara gutorwa ukazamura ibiciro, ukaba igikomerezwa, ntugaruke ngo tukwishimire nk'umuntu uduhagarariye twitoreye, uzazirikane ko nyuma ya manda ya mbere haba n'iya kabiri. Uramenye utazagaruka ari uko manda irangiye uje gushaka amajwi.
Nubikora, DJ nawe manda ya kabiri azayirya tu. Dore ko we ibye byose abikorera ku mugaragaro.
Mbifurije mwese amatora meza, mutora abazabafasha kugera ku iterambere rirambye.
PS: Ubwo usomye ukagera aha, wabona waryohewe, kubera iki se ubyihererana. Sangiza n'abandi. Kandi nanjye umbwire uko wakumvise, aha hasi muri commentaire.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire