Umva Nshuti yanjye,
Wowe ukunda kunyura ku bantu,
Haba muri Banki, haba kuri Police,
Haba kwa Muganga, haba kuri Taxi
Reka habe no kuri kuri toilette ye.
Reka nkubwire uko nkubona,
Wenda wagabanya ubujyanjya.
Waza wambaye linete za fime,
Waza utwaye kontaki za V8 mu ntoki,
Waza uri kwitabira kuri iPhone 6+,
Waza wambaye imyenda igaragaza ibyo ukora,
Waza wivugisha ibyongereza n'ibifaransa,
Doreko akenshi bene nka mwe muba mubikindagura,
Waza ufite inda nini, cyane cyane iya brochete,
Itari iyubahwa y’umubyeyi utwitiye u Rwanda,
Waza wambaye inkweto ifite talon y’umusumari,
Iyi yinjira ikangura n'abari basinziriye ku murongo,
Waba uziranye na DG w’icyo kigo turimo,
Uko waza umeze kose n’uwo waba uri we wese.
Igihe cyose usanze abantu bicaye,
Ntibaba baje guhamba imbwa,
Nabo baba bafite ibyo bakora,
Aho ubasanze siho baba batuye.
Niba hari VIP, itsi fayini yijyemo,
Niba nta VIP ihari rero, ubwo ntayo nyine,
Jya ubaza uwo ukurikira, umwicare hafi,
Kubahana ni wo muco wa Gihanga,
Gukomera kwawe ubizigame mu nda,
Buri wese aba akomeye kuri we,
Kandi twese tuba dufite ibindi
Tujya gukora nyuma y’aho ngaho.
Kuko uraducumuza twese uhasanze,
Udutera agashiha na mukushi rugeretse,
Uratugaragariza ko kurerwa bitakunze cyane,
Kuko nta mubyeyi nabonye naba njye,
Ugira umwana we akunda cyane,
Inama yo kwiba ibya rubanda,
Keretse abaye arera Rubebe,
Kandi burya iyo unyuze ku bantu,
Uba usahuye igihe cyabo gihenze,
Kuko burya igihe, ni AMAFARANGA.
Niba rero warananiye abakureze,
Basi jya ubagirira akabanga
Ntukabateze rubanda,
Wubahe igihe cy’abazindutse utaraza.
Kabone n’ubwo yaba ari umushomeri,
Aba yazindutse ngo atahe kare
Agire utwo yikorera mu rugo,
N’iyo yakora ubusa kandi, ni we biba bireba.
Uwo munyonzi usanze aho ngaho,
Aba yaje kwishyura imisoro,
Ihura n’ay’uwo mwana wa Mitiyu,
N’ay’uwo musaza wambaye boda boda,
Aba yaje kubitsa muri iyo banki,
Ari yo yaguze iyo jeep ugendamo,
Ari yo atuma uhembwa ya mahumbi.
Ku bw’ibyo rero, TWUBAHANE.
Niba udashobora kuza ku gihe,
Tuma umukozi agufatire nimero,
Koresha ikoranabuhanga,
Cyangwa ujye unyura mu gikari,
Aho kuza kuntera umushiha.
Ndambiwe iminkanyari unteza,
Ndambiwe ubwibone ndengakamere,
Nanga umujinya ntukawunteze.
Nubikora nzahaguruka nguteze ab’isi,
Ningusebya ntuzansagarire,
Uzaba uri nka ya nkubisi ya yayandi,
Ishirwa iyitarukirijeho.
Kandi nanjye meze nka wa muryango,
Imvugo ni yo ngiro.
BIGENDEMO GAKE RERO.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire