vendredi 13 novembre 2015

Ibaruwa nandikiye REG kera ikitwa EWSA

Ku Ncuti Yanjye EWSA,

Numvise usigaye witwa REG aliko mbona iyi baruwa nakwandikiye muri 2013 nubu ukeneye kuyisoma wangu.
Ndacyagushimira nka cya gihe.

Ejo bundi nagutekerejeho numva nta makuru yawe mperutse, nanjye nta yanjye uherutse. Sha EWASA we, uzi ukuntu hano hanze abantu bari kujya bakwishimira. Yayayay, ngo uri kujya ubaha amasomo meza cyane y’’ubuzima.

• Ni ukuri warakoze kunyerekera abantu ko ntacyo bimaze kwirata kuri ba Sekuru ngo bo bateye imbere kuko ba Sekuruza babagaho nta mashanyarazi. Ubu se ko bamaze iminsi nta wo babona ntibabaho? Ntibazongere kwiyemera.

• Sha EWA, uzi ivogonyo ry’aba nya Kigali ngo ndatashye ngiye kureba amakuru. Wamubwira uti dusangire kamwe ngo hoya ndi kureba jumuong kandi igeze aharyoshye. Wabwira inkumi ngo reka dusangire agafanta, ati sha ndi kureba Mari Mari kuri Canal+ itancika!!!
Ehhh, ba sekuru ko batarebaga film byababujije kutubyara.

. Edayeri abamotsi bazongera babone akazi abe ari bo bazajya bavuga amatangazo. Dore n’ubundi nsigaye menya amakuru iyo convayeri yibeshye akayavugaho ndi gutaha muri tagisi.

• Uzi ibikuba abantu babaga baciye ngo nta wakwambara itisi idateye ipasi? Usigaye ubanyerekera ko byose bishoboka? Icyo ngukundira ntiwitaho ibyabo by’ímirimbo. Bajye babyambara cyangwa barorere, afutaroro wowe ntacyo bikubwiye ku kwezi urayamanukana.

• Urazi EWA, abacuruzi b'i Kigali shahu baragukunze muri iyi minsi bakuvugana imoshonizi; cyangwa sha mwabivuganyeho bagutera injyawuro.  Abagurisha stabilisateurs, abamesa bakanatera ipasi, abasana ibyuma bya radio, televisiyo ndetse n’abagurisha za groupe electrogene na bya byuma bikoresha ingufu z’izuba.

Abagurisha group elegitorogene bo ngo bazaguha injyawuro kabisa. Abagurisha paneau solaire ngo wabavanye aho umwami yavanye Busyete.

. Abantu bakunda ibihuha nabo muhuye baguha bizu, barakwishimiye kuko ubu nibo bahitinga mu kuvuga amakuru aho Radio na televiziyo uzihaye tetwa; keretse izikoresha amabuye.

• Ikindi, umfashiriza abanya Kigali kurya neza. Ninde wababwiye se ubundii ko ari byiza kurya ibiryo byaraye? Ngo imboga muri firigo? Ngo amata iyo atabitse muri firigo arapfa. Jya ubankosorera rata. Bajye bagura ibyo bamara, ntuba wishingiye iryo bika bika ryabo.

• Uzi hindiri y’abajyanama b’ubuzima ngo umuntu akaraba kabiri ku munsi ngo bitabaye ibyo yarwara ra? Uzi ko ubu umuntu ukaraba rimwe ku munsi arebye nabi yarwara ari we, jya ubankosorera. Ubu se ababa mu butayu ntibabaho.

• Nashakaga kukugezaho ubutumwa bwa ba Businessman b’i Kigali ngo warakoze cyane. Abo muri dry Cleaner ngo warabafashije cyane kuko basigaye batera n'amasogisi kuko abenshi batakibona umuriro.

Reka mbe ndetse kukubwira byose ubanze usome níbi. Hagati aho ngo na MTN na TIGO kuriza amainite nta kintu byabatwaye kuko n’ubundi nta muriro baba babonye.

Muri BK naho reseau yiriwe yacitse ngo niba ari wowe wabafashije waba ukoze. Ngo baba bakeneye kuba bayabitse akabanza akunguka. Nibabe baretse kumara amafaranga dore Noheri iregereje.

Ibihe byiza komereza aho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire