Nonese reka nkwibarize tiwamenye ibyabaye kuri Karoli, Ntiwumvise ibyabaye i Kinyinya kwa Georges no ku Muhima kwa Kalipofori. Ntiwumvishe ibyabaye Nyamasheke ko abashatse kubangamira abari baje gusenya babiguyemo? Ubwo uri mu biki koko? Urashaka guhomba gusa.
Yewe njye mbona utinyuka kabisa!! Ariko ubwo wakaniye reka nkugire inama y’ukuntu uzabyitwaramo kigabo.
Ibyo ari byo byose uremeranya na njye ko utazubaka ngo urinde urangiza nta muntu ubibonye.
Reka nkwereke abantu bashobora kuzakubera intambamyi nibaramuka bakora inshingano zabo neza nk’uko babirahiriye igihe mubatora. Ubundi turebe icyo twakora.
Ngaho mbwira, tubaze abantu hafi 30 banyura hafi y’aho wubaka umunsi ku wundi. Ese uzabigenza ute ngo batabimenya? Ese ubundi ubwo batabimenye baba bakora ibyo batorewe?
Reba nawe gusiza ntibizagutwara munsi y’iminsi 4. Ubwo bazaba batarabibona koko?
Nonese amabuye ya fondasiyo uzayazana mu ishashi, kandi zaraciwe. Uwakunyereka uri kuyazana. Bazakubona tu, uyazana, bamwe bakugire inama ubime amatwi. Wabona uzabaha akantu, bamwe bakemere abandi bakange.
Tuvuge ko ubacitse mu kuzana amabuye. Ubwo uzamena imicanga n’amasima, ba bantu bose 30 barenga wabambitse fume za gute ? Urazamutse ugeze kuri rento.
Sibwo ikamyo igarukanye amabati n’imbaho zo gukora charpante. Utambeshye koko n’ubu nta na DASSO wari wahaca ngo aguhabure? Nta nubwo umuyobozi w’Akagari arakubaza ati ibyangombwa biri he byo kubaka wahawe?
Niba ugeze aho ibintu ni bibiri:
Ariko se nshuti, ubwo bizakomeza gutyo kugeza ryari ?
Reka dukabye tuvuge ko nk’abantu 8 bagize intege nke ukabashukisha akantu. Buri wese ubwo ni nka 30,000 ugashyiramo n’ibifi binini bisaba nka 50,000. Byibuze bizagutwara nka 400,000 Frw.
Hanyuma se iyo nzu ifite agaciro kangana iki utangira inyoroshyo ingana gutyo. Wibuke ko hari abandi hafi 22 mutaravugana, kandi bamwe muri bo bazi impamvu biyamamaje, bazi ko bagomba kukurinda igihombo.
Nibagera aho bakagutanga uzavuga ngo hari abo nahaye none aba bararakaye ko ntabahaye ? Uzabona ayo ubaha bose ra ? Nibayanga se uzabigenza ute ? Ese Akarere nikaza muri contrôle, Mayor uzamuca he ? Abo wahaye bose ko bazakwihakana, cyane cyane ko akantu burya nta nugatanga ngo bamuhe resi ?
Dore ingaruka zizakubaho rero :
Inama nziza muri make ni ugushaka ibyangombwa ukemera bikaguhenda bikanagutwara igihe aliko ukubaka ubifite. Kandi ikigaragara ni uko bishoboka.
Nihagira ukugora, dore ko nabo babaho, hamagara polisi cyangwa umuvunyi, ubabwire ko hari umuntu uri kugushyiraho amananiza kugira ngo abone uko akwaka ruswa. Yewe, bazazana ibyuma bamugufatire kandi icyangombwa ukibone bidatinze.
Abayobozi na bo barebera umuntu ari kwishyira mu gihombo kugira ngo bazabone uko bamukuraho akantu nyuma, numva atari abo kuzatugeza muri 2020. Abamenyekanye bajya babivamo bakajya mu bindi bijyanye n’umuhamagaro wabo.
Njye nanasaba inzego z’ubuyobozi zacu ko bajya bakora iperereza ryimbitse. Umuyobozi ugaragayeho kuba yarabimenye, ntibigaragare ko yagiriye inama uwubaka, cyangwa ntagire icyo akora ngo ubuyobozi buhagarike umuntu ataragera aho igihombo kiba gikabije, uwo nawe yagombye kweguzwa ndetse akanakurikiranwa. Bitihise aba yarariye ruswa cyangwa se aba ari umugambanyi, ari umugome ndetse aba yanga igihugu n’abagituye, ku buryo agishora mu gihombo gikabije
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire