dimanche 17 février 2019

Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda watangije icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda.

Buri mwaka ku isi yose abahuriye mu Muryango w'abaskuti bafata icyumweru bizihizamo ivuka ry'uwashinze uwo muryango ku isi ari we Lord Baden Powell. Icyo cyumweru kirangwa n'ibikorwa by'abaksuti hirya no hino ku isi bigamije kongera gushimangira intego zabo no kugira uruhare mu iterambere ry'aho batuye n'iry'igihugu muri rusange.

Uyu munsi ku ya 16 Gashyantare, Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda watangirije ku mugaragaro icyumweru cy’ubuskuti mu Karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abaskuti bo mu Karere ka Gatsibo ndetse n'abaturutse ku rwego rw'igihugu ndetse no mu tundi turere tw'u Rwanda.

Imihango yabanjirijwe n'umuganda watanzwe bafasha mu kurangiza inzu yubakiwe umuturage utishoboye yubatswe n'abaturage ndetse hanubatswe uturima tw'igikoni mu Tugari tugize Umurenge wa Gatsibo. Uyu muganda wakozwe ku bufatanye bw'abaskuti n’indi miryango y'urubyiruko harimo aba Guides,aba Xaveri, abaturage bo mu murenge wa Gatsibo, abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta n'inshuti z'abaskuti muri rusange.

Mu ijambo rye, Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile yasabye abaskuti gukomeza kuba intangarugero mu burere duha rubyiruko ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere ry'aho batuye. Yagize ati “ Birababaje gusanga umuskuti yishimira ko azi gukora amapfundo 20, atuye ahantu hari imigano, ibiti binyuranye  n'imigwegwe aliko ugasanga aturanye n'abantu batagira udutanda tw'amasahani. Ugasanga mu Kagali hari Umutwe w’abaskuti bazi gukora uturima tw'igikoni, aliko ugasanga hari ikibazo cy'abana bagwingiye kubera imirire mibi”

Yashoje ashimira abakuze barerewe mu buskuti biyemeza gufata umwanya wabo ndetse n'ubushobozi ngo bateze imbere urubyiruko. Ababwira ko umusanzu wabo mu kubaka urubyiruko ufasha mu kugira u Rwanda rwiza kurushaho, binahuza n'ibyo Uwashinze umuryango yadusabye aho yagize ati “Duharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.

Iki cyumweru kizasorezwa mu Karere ka Nyarugenge ku ya 23 Gashyantare 2019. Ahazakorwa umuganda mu Gishanfa cya Nyabugogo ndetse abaskuti n'inshuti zabo batanga amaraso afashishwa indembe ziyakeneye kwa Muganga.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire