lundi 26 novembre 2018

Umunyenga w'ubuyobozi n'umutwaro w'Inshingano

Umunyenga w'Ubuyobozi n'Umutwaro w'Inshingano



Ku cyumweru twari mu nama ahantu, umuyobozi atubwira ukuntu abantu bakunda kwishimira umunyenga ujyana no kuba umuyobozi, aliko hagera kwikorera umutwaro w’inshingano bakitarutsa. 

Byanyibukije mu mezi atandatu ashize ubwo natorerwaga kuba Komiseri Mukuru w’Abaskuti mu Rwanda n’ibyakurikiyeho kugeza uyu munsi aho amezi 6 ashize. Bijya biba no ku bandi bayobozi kenshi. 

Ku itariki 26 Gicurasi, nibwo njye hamwe na bagenzi banjye twatorwaga kuba abayobozi ku rwego rw'igihugu, aho nabaye Komiseri Mukuru w’Abaskuti mu Rwanda. Ibi nabibonyemo umugisha w'Imana. Atari uko hari izindi nyungu zibamo dukurikiye (wenda za cash nk’uko benshi babikeka) ahubwo kubera urukundo dukunda ubuskuti n’ibyiza tubona bwageza ku bana n’urubyiruko (ibi nzabivuga mu yindi nyandiko) tubaye dukoze ibyo dushinzwe neza. Ifi iba iguye mu mazi amata abyaye amavuta. Twaje turi abakandida, dutaha twabaye aba Komiseri. Si bwo dukomeye !!!!!


Umunyenga w’ubuyobozi


Kimwe n’abandi bayobozi batorwa cyangwa bashyirwaho, iyo mugitorwa hari byinshi bihinduka mu buzima, cyane cyane ibijyanye n’uko mwafatwaga muri sosiyete.



Abo mwavuganaga buri munsi batangira kuguhamagara mu izina ry’inshingano nshya. Mwaramutse Komiseri -- Muraho Nyakubahwa Mayor -- Ko nabashakaga Coordinator -- (ukagira ngo mwabaye benshi muri umwe, hahahah). Bamwe banatera indi ntambwe amazina bakayahindura muri telephone zabo da. Uwari Claude akaba abaye Mayor, Virgile akaba Commissaire General, undi CEO, CC, DC DCC, etc. 
Ukaba uhawe imodoka y'akazi, bakaguha 0830 post paid washaka ukayigira numero masque (nka zimwe z'aba komisiyoneri) n'ibindi. Wajya mu birori ugasanga intebe yawe bayiteguye nta wundi wayicaraho, ahenshi ukaba umushyitsi mukuru, ukavuga ijambo nyuma y'abandi, nta wukubarira iminota. Muri make ukaba ubaye uwa hatari, ingagari mbese mu rurimi rw’umujyi. Mbega umunyenga!!!!! Aliko ibi ni nko kureba uruhande rumwe rw'igiceri. 


Urundi ruhande rw’igiceri


Burya nta giceri kibaho gira uruhande rumwe. Zihora ari ebyiri.


Ku ruhande rumwe baguha ibyo byubahiro, wakwinjira hamwe na hamwe bagakoma amashyi, ukaba umushyitsi mukuru kenshi. Aliko ku rundi ruhande, uko bakwita Komiseri,  Mayor, Deregiteri,… hari n'inshingano uba ugomba kuzuza. Hari icyizere baba baragushyizemo, bagira bati uyu we azatuvana aha atugeze hariya. Iterambere twarotaga azadufasha kurigeraho, ni we uzarwanya akajagari, ni uwe uzatuma tubona mutuelle, azadufasha umuryango wongere ukomere,...

Abenshi muri twe rero, ndavuga abayobozi, usanga twirebera ahanditse 100 FRW gusa, tugatwarwa n'umunyenga w'ubuyobozi, ama titre n'ibijyana na yo, ahari ikirangantego ntiturebeyo. Ahanditse 100 FRW nituhabona inyungu n’umunyenga, tujye tureba no hirya ku kirangantego burya haba hari umutwaro w’inshingano nyabuneka.

Iyo abantu batwizeye bakaduha inshingano, tujye dutekereza ngo harya ubu badutoreye iki? Aka kazi bakampereye iki? Ni iki bategereje ko mbagezaho? Ni iki ngomba kwirinda ngo ntazababera ikigwari? Ese hari icyo ujya utekereza kikakubuza gusinzira, wibaza ngo nakora iki ngo abantoye mbageze ku iterambere? Cyangwa utwarwa n’uruviriiii rwa Titre bigahwaniramo? 

Iwacu mu baskuti bimeze bite? 


Abayobozi b'Imitwe y'Abaskuti mu Karere ka Rulindo ubwo bari basoje amahugurwa. 

Reka nigarukire iwacu mu Baskuti, dore ni nabo baduhaye uwo munyenga.

Waba Komiseri ku rwego rw’igihugu, waba Komiseri ku Rwego rw’Akarere, Uri Chef de Groupe cyangwa d’Unité, uri muri Komisiyo runaka. Tujya dufata akanya tukibaza abo bana n’urubyiruko badutoye icyo badutegerejeho? Ese tujya tureba urubyiruko ruri hanze aha ibibazo birwugarije, ngo tubihuze n'umwanya twahawe wo gutanga umusanzu wo kubikemura.
Ese nyuma ya manda, abadutoye nibasuzuma bazasanga hari icyo twabagejejeho cyangwa bazasanga twarabatesheje umwanya? Tuzajya mu mubare w’intore dushimwe cyangwa natwe tuzabyibushya urutonde rw’abayobozi bava ku buyobozi ibintu byarasubiye inyuma, bikadogera, bakitwa ibigwari? 

Abana bava mu ishuri bariyongera umunsi ku wundi, Abangavu baratwara inda zitateganyijwe,  umunsi ku wundi, Abana n'urubyiruko inzoga n'ibiyobyabwenge bibamereye nabi... kandi ibi byose dukoze ibyo dushinzwe nk'abayobozi b'abaskuti hari benshi barokoka. 

Uyu ni umwanya wo kwisuzuma, tukava mu munyenga w'ubuyobozi n'ama titre tukikorera n'umutwaro w'inshingano, dukora ibyo twaherewe inshingano.

Urubyiruko, u Rwanda n'isi muri rusange badutegerejeho byinshi.

Murakoze. 




Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire