vendredi 13 avril 2018

Ibaruwa Naomie yandikiye Papa we

Ibaruwa Naomie yandikiye Papa we

Iteka mpora nibaza icyo mwazize, kandi nkanibaza icyo bariya bungutse, bikanyobera.
Papa na Sokuru wanjye, ndabakumbuye. Ubu ntacyo mfite cyo kuvuga. Ese mwamenye ko Mama twasigaranye, ubu nawe yitahiye kwa Rurema? Ubu nsigaye njyenyine kuri iyi si ya Nyagasani. Narangije kwiga, ubu mfite akazi kantunze. N’ubwo ubuzima bugoye, aliko bicamo. Mwagiye ikoranabuhanga ritaraza, ubu mfite smartphone, gusa nta number yanyu ngira. Papa, nabonye umuhungu dukundana kandi w’Inkotanyi, ndizera ko ubyishimira. Ninkora ubukwe uzabutahe. Na Mama uzamushake muhure, mwongere mwishime kandi munsabire. Ujye uza mu nzozi byibura tuganire ndakwinginze byibura niyo byaba iminota 10. Na bakuru banjye ubabwire ko mbakunda, na Sokuru wanjye. Ese mwamenye ko Inkotanyi zaturokoye? Ubu igihugu ni umutekano. Muracyajya gusenga??? Aho muri murabona??? Muzansubize. Naomie

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire