vendredi 16 décembre 2016

Akabaruwa nandikiye Havari Yohani Gereti Wari

Akabaruwa nandikiye Havari Yohani Gereti

Niko Havari we,
Nawe umbereye nk'abandi koko?
Ubu ntiwanyibira akabanga?
Ubu koko urandetse mbyemere uko,
Ngo impamvu bwite?

Ko nziko wari inshuti ya Gitifu y'akadasohoka,
Mukajyana guhiga no guhigura,
Ukamusindagiza iyo mu misozi,
Ukamuherekeza no mu biruhuko,
Ubu koko urandetse mbyemere uko?
Ngo impamvu bwite?

Ko mbizi wumvaga avuga iby'imihigo,
Yajya kubara imibare y'abaturage be,
Babashije kwishyura mutuelle mukajyana,
Ko yajyaga gutanga amasoko muri kumwe,
Yajya kwakira ibikorwa remezo ntimusigane,
Ubwo ntaho wumvise avuga injyawuro wendaaa,
Sha wandabuye nkamenya aho byapfiriye koko!!
Ubu koko urandetse mbyemere uko,
Ngo impamvu bwite koko?

Ese bavuga iby'ishyamba rya Gucamuziko
Ko nziko mwari kumwe sha, wambwiye koko?
Ese igihe bavuga ibyo kubaka rya soko,
Haruguru yo kwa Byumunyarwanda wa Ntawubiheza,
Ubwo ntacyo wumvise bavuga nko ku njyawuro basi?
Aliko di, mbwira ubwo ntacyo wumvise bavuga,
Ku mafaranga yo kubakira abacitse ku icumu,
Utaretse za ncike n'abagwiriwe n'ibiza,
Sha wandabuye nkamenya aho byapfiriye koko!!
Ubu koko urandetse mbyemere uko,
Ngo impamvu bwite koko?

Ese ko nta wamenya nk'ubu ejo bangira Gitifu,
Ko ari njye twajya tugendana, wambaniye koko?
Sha wandabuye ntazagwa mu ruzi ndwita ikiziba,
Erega sha umunyarwanda yamenye ubwenge,
Nta wukirya ake ngo gahere, biheruka keraaaa,
Nta we ukibishingamo umuheha, ngo ahirwe.
Intore ibarusha intambwe yarabakanguye sha!!

Sha wandabuye nkamenya aho byapfiriye koko!!
Ubu koko urandetse mbyemere uko,
Ngo impamvu bwite koko?
Basi nyongorera sinzaguteza abanyamakuru.

1 commentaire: