Kuri Mushiki wanjye nkunda
Nkwandikiye mfite impungenge,
N'agahinda kenshi shahu,
Maze iminsi numva warakaniye,
Ngo nutabona Mkorogo,
Ngo ukunde ube inzobe
Ushashagirane nka Beyonce
Ngo isoko nirishaka ntirireme.
Ese mama uzi ibibi byawo,
Ese uzi impamvu Imana
yakuremye
Ufite uruhu rwiza rwirabura?
Ese uwo ugushutse ni nde?
Yo gacaracara, yo gacana inkindi,
Akenyegeza ibisabo, nta bwoba agira.
Ngo ni uwo muhungu ugukunda?
Ngo ni uwo muhungu ugukunda?
Ngo ubaye inzobe waba mwiza ?
Arakubshya sha. Wimwumva.
Arakubshya sha. Wimwumva.
Reka ngusangize uko
nabibonye,
Nawe dore umaze gukura,
uzifatire icyemezo.
Ese igiko, ubundi buriya ni iyihe mpamvu koko, ituma ubona isha itamba ugata urwo wambitswe na Rugira ngo aha witamure mo inzobe? Ese ubundi aba ari inzobe?
Sinzi niba iyi nyandiko hari
icyo iri bumare aliko n’iyo yakumira babiri njye naba nakoze icyo nshoboye.
Ndareba ingingo nkeya zishobora gutuma ngira inama bashiki banjye,
bamenye agaciro uruhu rwabo turuha, namwe wenda muri commentaires
mwazashyiramo izindi nama. Ese biterwa n'iki?
Kutanyurwa n’uko Imana yakuremye
Reka mbanze mvuge nk’uwemera Imana. Ikurema ikaguha uruhu rwirabura,
yabonaga ko uri mu ishusho yayo gutyo pe kandi uri mwiza. Gutangira gushakisha ukuntu wahindura uruhu,
njye mbifata nko gupinga ibyo Imana yaguhaye. Njye nibaza uguriye umwana
ishati, utarareba hirya ukabona afashe imakasi ayiciye amaboko n’ijosi, akayambara
atyo. Hari igihe wakwicuza impamvu wayiguze. Ibi mbivuze nkanjye, aliko nshatse
nanareba icyo Bibiliya ibivugaho.
Ese abasore bakunda abakobwa gusa b’inzobe?
Reka da. N’ikimenyimenyi buri wa gatandatu ugiye ku nsengero uhasanga
abana bafite uruhu rwirabura rwiza cyane kandi bakoze ubukwe bwiza cyane. Uwo
muhungu ukubwira ko yumva ubaye inzobe waba mwiza, ntazi icyo ashaka. Numara
kuba inzobe (bizaba se ahubwo?), azakubwira ko abona byaba salama ari uko ubaye
mugufi cyangwa muremure. Uzongera amaguru se cyangwa uzayagabanya? IBAZE NAWE.
Ari abantu b’inzobe n’ab’uruhu rwirabura, abeza baba abahe?
Kugira ngo batajya babashuka, ndashaka kubereka abantu babiri
batandukanye, bafite ibara ry'uruhu rutandukanye kandi batisize. Ndifashisha
abari babaye Miss Rwanda, bivuze ko bombi bagaragayeho ubwiza ndetse n’ibindi
basaba ngo umuntu abe Miss Rwanda. Aliko twemeranye ko ubwiza bwaje mbere.
![]() |
Ngaho ibaze usa n'uyu mwana, warangiza ugashenga ngo haje Mkarago. MURASHOBORA |
Reka turebe n'inzobe, nayo ni nziza pe kandi dufite Gihamya.
![]() |
Izi ntoki ntushobora kuzibona kubera umukarago. BARABASHUKA |
Turebe na Miss Kundwa
Doriane. Afite inzobe nziza pe,
uzarebe ku cyapa cya Airtel urebye nabi yatuma ugonga. Nawe akaba yarabaye Miss 2015. Urebye
inzobe ye, ubona ko ari imwe kandi igiye umujyo umwe. Intoki zisa no mu ijosi, hagasa no munsi y’amatwi, naho hagasa no mu ruhanga.
Iyi ni inzobe udashobora kugeraho ukoresheje umukorogo. Ureste ari Gitare Nyiringabo wayiguhaye. Mwikwifuza ibyo Imana yahaye abandi, ngo mwangize n’ibyo
yabahaye kuko nta pièce de rechange uruhu rugira.
Aliko se, ubundi iyo birangiye usa gute?
Nta muntu n’umwe ndabona witukuje (reka mbyite amazina yabyo) ngo bibe
mahwi. Aba ari inzobe mu maso, aliko mu nsina z’amatwi hakaguma ari igikara.
Akaba inzobe ku ntoki aliko ibikonjo n’aho intoki zihiniye hakaguma hirabura.
Akagombambari niyo wagatwika, ntikajya gafata umukorogo. Mbese usanga ari
uruvangavange rw’amabara hirya no hino ku mubiri. Kandi iyo wigumaniye umubiri
wawe wirabura, uba usa neza bihebuje.
![]() |
N'ibi mushaka koko? Ubu se ni nde wazakugirira impuhwe ari wowe wabyiteye? |
Ese ayo mafaranga yo uzayabona mama?
Abagurisha Mkorogo bavuga ko iyo watangiye utajya uhagarara. Iyo
uhagaze usubira inyuma y’uko wasaga. Ibi kubera ko bigenda bicikamo amabara
atandukanye. Hamwe inzobe, ahandi igikara, ahandi imvange yabyo byombi. Ubwo se
shahu, ko mbona n’ibihugu bijya bigira crise (reba Ubugereki ibiri kububaho), umunsi wagize crise
ukabura uwo muhanya w’umukarago, uzasohoka mu nzu n’ayo mabara? Igumire uko usa
sha. Kugeza ubu tugukunda usa gutyo, nunahinduka njye nzakuyoberwa.
Ese nta ngaruka bigira?
Si ukugutera ubwoba aliko abaganga batandukanye cyane cyane ab’uruhu
bemeza ko gutukuza uruhu bitera indwara nyinshi zinyuranye. Bitewe n’imiti iba
ivangiye muri iyo Mkorogo ari yo za hydroquinone,
hydrocortisone (benzene-ibaze kwisiga na essence y'indege), quinacore, clobétasol,
ibi byose bikaba ari imiti yica uruhu buhoro buhoro.
Zimwe muri zo ni ibiheri, amaribori, diabète, hypertension. Bamwe bemeza batanashidikanya ko inshuro nyinshi birangira hajemo Kanseri y’uruhu. Ngira ngo muribuka uko wa muririmbyi w'igihangange byamugendekeye.
Zimwe muri zo ni ibiheri, amaribori, diabète, hypertension. Bamwe bemeza batanashidikanya ko inshuro nyinshi birangira hajemo Kanseri y’uruhu. Ngira ngo muribuka uko wa muririmbyi w'igihangange byamugendekeye.
Post Scriptum: Ndisegura kuri ba Miss bacu, nifashishije amafoto yabo ntababajije, ni uko numvaga mutampakanira kwigisha bagenzi nifashishije amafoto yanyu. Erega muri n'abacu maye. Merci.
Dore hamwe na hamwe wabona amakuru
Kanda imwe muri izi link zikurikira urebe icyo bagiye babivugaho.
Video kuri France 24
Inyandiko iri ku Inyarwanda
Inyandiko iri ku Igihe
Inyandiko iri ku Umuseke
Inyandiko iri kuri Bon Coin Santé
Inyandiko iri kuri La Santé POur Tous
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire